mercredi 15 avril 2009

UBUTUMWA BWUMWI HARIKO

Ubutumwa bwiza bubagereho mwese kandi mukomeze kubafasha mu rugendo rugana mu ijuru. Amen

MBESE IMANA IFITE UBUTUMWA BW'UMWIHARIKO YAGENEYE IGIHE CYACU?

Ramon Umashankar yavutse ari Umubrahmin (ugomba kuba umutambyi mukuru mu myizerere y'Abahindu). Mukuru we yamwigishije uhereye mu bwana ko ari imana, kandi ngo kugira ngo asobanukirwe n'ubwo bumana bwe, agomba kwitoza Yoga (umuhango w'Abahindu mu myizerere yabo bavuga ko uguhesha amahoro mu buryo bwose), no kugira umwanya wo kwiherera mu masengesho. Ariko akiri ingimbi, Ramon yatangiye kwibaza niba abasha kumenya Imana binyuze mu gusenga ibigirwamana byo mu nsengero z'Abahindu.

Ramon atangira gusuzuma Bibiliya n'ibyo ivuga kuri Kristo. Yahoraga yubahira Yesu uburyo bwe bwo kwicisha bugufi, ariko noneho aza kumva ko uwo Yesu yiyita umwana w'Imana w'ikinege. Kandi yaje kubona ko abakristo benshi bafite amahoro we atashoboye kubona mu myaka yamaze mu byumba by'amasengesho. ariko, Ramon yakomeje kugambirira gushaka ukuri mu idini ye ya Gihindu.

Maze rimwe aza kubona senema y'imibereho ya Yesu. Bwari ubwa mbere amenya ko Yesu yagize umubabaro n'ubwoba nk'abantu. Mbere y?aho yatekerezaga ko Yesu yaba yarakoresheje imbaraga ze zidasanzwe ngo atababazwa n?urupfu rwo ku musaraba. Ariko ubu, yumvaga atasobanura umusaraba. Byaramutangaje. Yesu yaba yaranyuze ate muri aka gasuzuguro kose, Ku bw'abanyabyaha?

Uko Ramon yakomeje gutekereza ku rupfu rwa Yesu, byaramushenguye atekereje urwo rukundo. Yiyemeza kureka bwa butambyi bwe (Brahmin) maze ubugingo bwe akabwegurira Umukiza Yesu. Agereranya ibindi n'urukundo rw'igitambo cya Kristo, Ramon yaravuze ati, "Ibindi byose ni ubushwambagara".

Uyu musore wari umu Brahmin yaragenzuye abona isoko y'ukuri y'Ubukristo: Yesu, umukiza w'isi.

1.IDINI IFITE AGAKIZA NI IYIHE?

Yesu niwe nzira ? imwe rukumbi - y'agakiza.

"Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo." Ibyakozwe n'Intumwa 4:12

Bibiliya yigisha bisobanutse yuko twahabiye mu cyaha, Ku bw'ibyo dukwiye igihano cy'icyaha: urupfu (Abaroma 6:23). Bose bakoze ibyaha (Abaroma 3:23), Ku bw'ibyo bose bahura n'urupfu. Kandi Yesu niwe wenyine ubasha kuducungura akatuvana muri icyo gihano cy'icyaha.

"Kuko icyo Data ashaka ari iki, ari ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera, ahabwe ubugingo buhoraho: nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka." Yohana 6:40.

Hari idini imwe gusa y'ukuri:

"Hariho Umwami umwe, no kwizera kumwe, n'umubatizo umwe." Abefeso 4:5.

2. IMANA YABA IFITE UBUTUMWA BW'UMWIHARIKO KU BAKRISTO BO MU MINSI IHERUKA?

Ye. Ubu butumwa bw'inkubwe eshatu buboneka mu Byahishuwe 14:6-16. Kwamamazwa kw'ubu butumwa bw'abamarayika batatu kuzasozwa no kugaruka kwa Yesu ubwa kabiri (umurongo 14-16).

(1) Ubutumwa bwa Marayika wa mbere.
"Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw'iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'indimi zose n'amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati "Ni mwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasoko." Ibyahishuwe 14:6,7.

Nubwo ubu butumwa bugaragara nk'aho bunyuzwa mu bamarayika batatu, abantu b'Imana nibo bagomba kuba intumwa ngo bukwire isi yose. Ntabwo bamamaza inkuru nshya, ahubwo "ubutumwa bw'iteka ryose, ku isi yose, mu mahanga yose, n'imiryango yose n'indimi zose n'amoko yose." "Ubutumwa bwa Yesu bw'iteka ryose" ni nabwo butumwa bw?agakiza abo mu gihe cy?Isezerano rya Kera bemeye kubwo kwizera." (Abaheburayo 3:16-19; 4:2; 11:1-40); ni nabwo Yesu ubwe yigishije, nibwo intumwa ze zamamaje babasha gutsinda imitima ya benshi kubwa Kristo, iyo nkuru niyo yagiye ikwirakwira mu binyejana by'imibereho ya gikristo.

Ubu butumwa bworoheje, bw'agakiza ka Yesu Kristo bwageze aho busa n'ubuzimiye, buva mu itorero mu gihe gisaga imyaka igihumbi y'igihe cy'umwijima, ariko ivugurura ryongera kububyutsa, none abantu b'Imana barabwamamaza ku isi muri iyi minsi. Marayika wa mbere yatangaje iyo nkuru, ariko mu buryo bushya, uburyo bukwira isi yose, ku batuye isi mbere y'uko Kristo agaruka ubwa kabiri.

Abemera ubwo butumwa, barahamagarirwa "kubaha Imana bakayihimbaza [bagaragaza imico yayo]. Bereka isi imico y'urukundo rw'Imana, bitari mu magambo yabo gusa, ahubwo n'imibereho yabo ikaba igihamya gikomeye. Bagaragaza ibitangaza bikomeye Imana ibasha gukorera mu bantu bayo buzuwe n'umwuka wa Kristo.

Ubu butumwa bw?abamarayika batatu ni ryari buzamamazwa ku isi hose? Ubwo igihe "cy'urubanza rw'Imana kizaba kigeze." Icyigisho cya 13 gisobanura ko Yesu yatangiye igihe cyo kugenzura imanza mbere y'uko agaruka uhereye 1844. Muri uwo mwaka, 1844 Yesu yeretse abantu bo ku isi yose ko bakwiriye gutangira kubwiriza ubutumwa bw'Ibyahishuwe 14.

Ubu butumwa buraduhamagarira "guhimbaza Iyaremye ijuru n'isi" (Ibyahishuwe 14:7). Imana idusaba "kwibuka kweza umunsi w'Isabato" (Kuva 20:8-11). Mu 1844 ubwo Darwin yerekanaga igitekerezo cye yuko ibintu bigenda bihindagurika (evolution), Imana yariho ihamagarira abantu kuyihimbaza nk'Umuremyi wabo.

(2) Ubutumwa bwa marayika wa kabiri
"Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati "iraguye iraguye! Babuloni, wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga, nizo ruba ry'ubusambanyi bwabo." Ibyahishuwe 14:8.

Marayika wa kabiri arababurira ati:"Babuloni wa mudugudu ukomeye ugiye kugwa." Ibyahishuwe 17 hatwereka "Babuloni" mu by'umwuka - abakristo bateshutse ijambo ry'Imana - bagereranywa n'umugore w'umusambanyi (umurongo 5). Akaba atandukanye n'umugore mwiza mu byahishuwe 12 ushushanya itorero ry'ukuri rya Kristo. Umugore ushushanya Babuloni ni umugore waguye, wateretse amahanga yose inzoga, ni zo ruba ry'ubusambanyi bwe." Inzoga y'inyigisho z'ibinyoma yacengeye abantu b?ingeri nyinshi biyita abakristo. Ubutumwa bwa marayika wa kabiri burahamagara abantu b'Imana guhunga izo nyigisho z'ubukristo bwateshutse.

Babuloni bisobanura uruvange rw'uburyo butandukanye bw'inyigisho z'ubukristo bwateshutse. Iteje akaga kuko ihindura ishusho y'Imana, ikayigira ikindi kintu giteye urujijo: ngo Imana Irahora kandi Idusaba ibirenze, cyangwa ngo Imana igira impuhwe nk?iza sogokuru utita ku gucyaha uwo ariwe wese Ku bw'icyaha cye. Itorero rizima rizagaragaza imico y'Imana kandi ryerekane uko ubutabera n'imbabazi byayo byerekana mu kuri yuko Imana ari urukundo.

Imana irahamagarira abantu "gusohoka" muri Babuloni (Ibyahishuwe 18:4), kwanga inyigisho zidashingiye kuri Bibiliya, no gukurikira ibyo Kristo yigisha.

(3) Ubutumwa bwa marayika wa gatatu
"Marayika wundi wa gatatu akurikiraho, avuga ijwi rirenga ati 'umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w'Imana, yiteguye idafunguwe mo amazi mu gacuma k'umujinya wayo. Ntibaruhuka ku manywa na nijoro, abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo.' Aha niho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana, bakagira kwizera nk'ukwa Yesu." Ibyahishuwe 14:9-12

Ubutumwa bwa marayika wa gatatu bugabanya isi yose mu matsinda abiri. Ku ruhande rumwe hahagaze abakristo bateshutse "basenga inyamaswa n'igishushanyo cyayo kandi bafite ikimenyetso cyayo mu ruhanga cyangwa ku kiganza cyabo."

Witegereze ibitandukanya aya matsinda abiri ahabanye. Abo bafite ikimenyetso cy'inyamaswa ni abemera imisengere ikurikiza ibitekerezo abantu bishyiriyeho bibanogeye. "Abakiranutsi" bafite nabo ibibaranga aribyo: "Kwihangana", kumvira "amategeko y'Imana, kandi bagakomeza kuba "abizerwa kuri Yesu."

Nyuma y'uko ubu butumwa butatu buhetura isi yose, Yesu azaza "gusarura" abakiranutsi.

"Mbona igicu cyera; no ku gicu mbona uwicayeho, usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe, kandi afite umuhoro utyaye mu ntoki ze. Marayika wundi ava mu rusengero, arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati 'Ahura mo umuhoro wawe, usarure, kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.' Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa." Ibyashuwe 14:14-16.

3. ITORERO RYA KRISTO RYO MU MINSI Y'IMPERUKA

Waba ufite amatsiko y'iryo torero rikomeye, ry'abakristo batanyeganyega, batangaza benshi Ku bw'umuhati wabo, bihangana kandi bizerwa, ukaba nawe wifuza kuba nka bo mu by'umwuka? Mu byahishuwe 14 Imana yatanze ubutumwa bukwiranye n'iki gihe kandi ni bwo bubasha kuguhesha iyo mibereho.

Nkuko byaganiriweho mu cyigisho cya 25, mu Byahishuwe 12:17 herekana ko abakristo bo mu minsi y'imperuka ari "abakomeza amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu." Ibyahishuwe 14:12 hasobanura ko iryo tsinda ari "abakiranutsi bubaha amategeko y'Imana kandi bakomeza kuba abizerwa kuri Yesu."

Reka tuvuge muri makeya ku bakristo bo mu minsi y'imperuka.

(1) Bafite "guhamya kwa Yesu." N?ubwo Satani yabarakarira, "bakomeza kuba abizerwa kuri Yesu." Kwizera kwabo si uko bihimbira, ni impano bahabwa n'Imana (Abefeso 2:8).Abagize Itorero ry'Imana ryo mu minsi iheruka, bagenda bunguka kumenya Kristo n'imico ye y'ukuri, maze Ku bw'ubuntu, binyuze mu kwizera, bagahinduka ishusho igaragaza imbaraga ya Yesu ibarimo.
(2) "Bafite kwizera nk'ukwa Yesu." (Ibyahishuwe 14:12). Kwizera Yesu yari afite, kwizera yigishije, kwizera kwaranze imibereho ye, kukaba ari ko kuzura imitima yabo. Ntibafite ukuri kwonyine ahubwo bakomeza ukuri bakagukurikiza. Kuri bo idini ni imibereho, ibyo bemera bigaragazwa n?ibikorwa, kandi kwizera kugendana no kumvira. Imibereho yabo irangwa no "kwizera kwa Yesu." Bamenye ko inyigisho za Bibiliya, iyo zishyizwe mu mibereho yabo ya buri munsi, bibyara imibereho ya gikristo itajegajega. Bamaze kumenya ko uko kuri gukomeye kwa Bibilia kubyutsa urukundo no kwiyegurira Kristo bigatuma banyurwa n?ibyo umutima w'umuntu wifuza byose.
(3) "Bubaha amategeko y'Imana." Amategeko cumi, amategeko agaragaza imico y'Imana. Icyo bifuza kuruta ibindi byose ni ukubaha ubushake bw'Imana, amategeko yayo yose. Bagaragaza urukundo bakunda Imana n'urwo bakunda abandi bantu, bakurikiza amategeko y'Imana harimo n'irya kane ridusaba kuramya Umuremyi wacu ku isabato y'umunsi wa karindwi.
(4) Bamamaza "ubutumwa bw'iteka ryose" ku isi yose (Ibyahishuwe 14:6). Ubutumwa buvuga ko Yesu yapfiriye ibyaha byacu, kandi ko yazutse akanesha igituro bikaduhesha ibyiringiro ko ari we Mucunguzi wacu. Itorero rya Kristo ryo mu gihe giheruka ni irihamagarira abantu kuva hirya no hino ngo bave mu rudubi rw'inyigisho z'ibinyoma maze bagirane ubumwe na Yesu bushingiye ku kuri kwa Bibilia.
(5) Hari ikibahatira kwihuta " ni uko igihe cy'isarura kigeze, kuko ibisarurwa ku isi byeze" (Ibyahishuwe 14:15), nyamara miliyoni nyinshi z'abantu ntiziramenya Kristo.
(6) Ubutumwa Imana yabo yabahaye ntibutuma bahwema. Kubera ko "Babuloni ikomeye" iguye, baringinga abo bose bakiri mu rudubi rw'inyigisho z'ibinyoma, "Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo" (Ibyahishuwe 18:4). Barashaka gusaranganya umubano bafitanye na Kristo, ibyishimo byabo, n'abandi.

Ibi byose ndetse n'ibindi byinshi byunga imitima y'abakristo miliyoni nyinshi bo mu bihe biheruka bahamagarwa n'ubutumwa bw?abamarayika batatu. Imibereho yabo yuzuye ibyishimo ituma bafatanya na Yohana kukugezaho ubu butumire:

"Ibyo twabonye tukabyumva, ni byo tubabwira, kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo. Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi." 1 Yohana 1:3,4.

Binyuze mu mwuka we no mu itorero rye, Yesu araguhamagara ngo uze umwegurire byose:

"Umwuka n'umugeni barahamagara bati "ngwino"! Kandi ufite inyota naze; ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu. Ibyahishuwe 22:17.

4. ISARURA RY'UBURYO BUBIRI

Ubutumwa bw''abamarayika batatu bwerekana kugaruka kwa Kristo mu isi gusarura abacunguwe b'ibihe byose (Ibyahishuwe 14:14-16). Yesu akoranye abacunguwe bose maze abajyane "aho yabateguriye" mu ijuru (Yohana 14:1-3). Atsembeho icyaha burundu, indwara, agahinda n'urupfu. Abakiranutsi batangire ubuzima bushya hamwe nawe iteka ryose (Ibyahishuwe 21:1-4).

Yesu kandi "azasarura" n'abanyabyaha ubwo azagaruka.

"Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru nawe afite umuhoro utyaye. Hakurikiraho undi ... arangurura ijwi, abwira wa mu marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati " Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi, kuko inzabibu zawo zinetse. Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z'umuzabibu w'isi azijugunya mu muvure munini w'umujinya w'Imana. Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageze sitadiyo igihumbi na magana atandatu." Ibyahishuwe 14:17-20.

Iki kizaba igihe cy'akaga ko kurimbura guheruka, igihe giteye Yesu agahinda ko kurimbura abo bose banze gukizwa. Yesu "aracyakwihanganiye, ntashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ngo bose bihane." (2 Petero 3:9).

Ubwo Yesu azaza gusarura isi, uzaba mu bihe bisarurwa? Uzahagarara mu mbuto zeze hamwe n'abacunguwe by'iteka ryose (Ibyahishuwe 14:13-16)? Cyangwa uzaba mu nzabibu zizajugunywa mu muvure munini w'umujinya we (umurongo wa 17-20)?

Impamvu ishyizwe ku mugaragaro. Ku ruhande rumwe, Yesu ahagaze arambuye amaboko ye ateyemo imisumari, akwingingira gufatanya n' "abera bitondera amategeko y'Imana bagakomeza kwizera kwa Yesu" (umurongo 12). Ku rundi ruhande hari amajwi y'abantu buntu, bakwemeza ko kubahiriza Bibiliya yose ndetse n'amategeko y'Imana atari ngombwa.

Rimwe abari bateraniye mu cyumba cy'urukiko kwa Pilato bahuye n'ibihe nk?ibyo. Ku ruhande rumwe hari Yesu, Imana muntu. Ku rundi ruhande hari Baraba, umuntu udafite icyo yimariye, utabasha kugira icyo yakwimarira cyangwa kugira icyo yamarira abari muri ryo teraniro. Nyamara ijwi rya Pilato ryumvikanye mu matwi y'abari mu iteraniro ribaza riti "Muri aba babiri mbabohorere nde"? Amajwi yose avugira icyarimwe n'umujinya, ngo "Baraba?"

"None se" Pilato arabaza, uwo Yesu mugenze nte, uwiyita Kristo?"

Mu ijwi rimwe iteraniro riti, "Nabambwe!"

Nuko Yesu utari ufite icyaha, arabambwa; maze Baraba umugome ruharwa, ararekurwa. (soma Matayo 27:20-26).

Ni nde uhitamo uyu munsi, Baraba cyangwa Yesu? Uhisemo gukurikiza ibitekerezo by'abantu n'inyigisho zidahuje n'amategeko y'Imana n'ubutumwa bw'iteka ryose bwa Yesu? Cyangwa wifuza "kumvira amategeko y'Imana ugakomeza kuba umwizerwa kuri Yesu?" Wibuke ko, Yesu ariwe ugusezeranira kukoherereza umwuka wera ngo agukemurire amajune yose, akize indwara zawe zose zo mu mutima, kandi akubere byose